Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru, kandi Sara ntiyari akijya mu mihango y’abakobwa.
Itangiriro 18:11
Imirongo ikikije uyu
18:10 Undi aramubwira ati “Iki gihe cy’umwaka nikigaruka, sinzabura kugaruka aho uri, Sara umugore wawe abyare umuhungu.” Sara abyumva ari mu muryango w’ihema uri inyuma ye.
18:11 Aburahamu na Sara bari bashaje, bageze mu za bukuru, kandi Sara ntiyari akijya mu mihango y’abakobwa.
18:12 Sara asekera mu mutima ati “Ko maze gukecura, nzanezerwa ntyo kandi umutware wanjye akaba ashaje?”