Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”
Itangiriro 19:17
Imirongo ikikije uyu
19:16 Maze azaririye, abo bagabo bafata ukuboko kwe n’uk’ umugore we n’ay’abakobwa be bombi, Uwiteka amubabariye, baramusohora, bamushyira inyuma y’uwo mudugudu.
19:17 Bamaze kubakuramo, umwe muri bo aravuga ati “Hunga udapfa. Nturebe inyuma kandi ntutinde utararangiza iki kibaya, hungira ku musozi utarimbuka.”
19:18 Loti arababwira ati “Bye kuba bityo Mwami, ndakwinginze.