Itangiriro 24:15

Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu.

Imirongo ikikije uyu

24:14 Bibe bitya: umukobwa ndi bubwire nti ‘Ndakwinginze, cisha bugufi ikibindi cyawe nyweho’, akansubiza ati ‘Nywaho nduhira n’ingamiya zawe’, abe ari we watoranirije Isaka umugaragu wawe. Ibyo ni byo bizamenyesha yuko ugiriye databuja neza.”

24:15 Nuko agisenga atyo, Rebeka arasohoka, wabyawe na Betuweli mwene Miluka, muka Nahori, mwene se wa Aburahamu, ashyize ikibindi ku rutugu.

24:16 Uwo mukobwa yari umunyagikundiro cyinshi kandi yari umwari, nta mugabo wigeze kuryamana na we, aramanuka ajya ku isoko, aravoma arazamuka.

Ubuhinduzi n’inkomoko