Itangiriro 24:30

Abonye ya mpeta na za zahabu zimeze nk’imiringa, biri ku maboko ya mushiki we, kandi yumvise amagambo ya Rebeka mushiki we ati “Ibyo ni byo uwo mugabo yambwiye”, ni ko kujya aho uwo mugabo ari. Asanga ahagaze iruhande rwa za ngamiya ku isoko.

Imirongo ikikije uyu

24:29 Kandi Rebeka yari afite musaza we witwa Labani. Labani uwo arasohoka, ajya gusanganirira uwo mugabo ku iriba.

24:30 Abonye ya mpeta na za zahabu zimeze nk’imiringa, biri ku maboko ya mushiki we, kandi yumvise amagambo ya Rebeka mushiki we ati “Ibyo ni byo uwo mugabo yambwiye”, ni ko kujya aho uwo mugabo ari. Asanga ahagaze iruhande rwa za ngamiya ku isoko.

24:31 Aramubwira ati “Ngwino winjire, uhiriwe ku Uwiteka, ni iki kiguhagaritse hanze, ko niteguye inzu n’ikiraro cy’ingamiya?”

Ubuhinduzi n’inkomoko