Acisha bugufi ikibindi n’ingoga agikuye ku rutugu rwe, arambwira ati ‘Nywaho, nduhira n’ingamiya zawe.’ Ndanywa, kandi yuhira n’ingamiya zanjye.
Itangiriro 24:46
Imirongo ikikije uyu
24:45 Ngisengera mu mutima wanjye, Rebeka asohoka ashyize ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya ku isoko, aravoma. Ndamubwira nti ‘Ndakwinginze, mpa nyweho.’
24:46 Acisha bugufi ikibindi n’ingoga agikuye ku rutugu rwe, arambwira ati ‘Nywaho, nduhira n’ingamiya zawe.’ Ndanywa, kandi yuhira n’ingamiya zanjye.
24:47 Ndamubaza nti ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati ‘Ndi mwene Betuweli wa Nahori na Miluka.’ Mpera ko nkatira impeta ku zuru rye n’imiringa ku maboko ye.