Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n’iriba.
Itangiriro 26:25
Imirongo ikikije uyu
26:24 Uwiteka amubonekera iryo joro aramubwira ati “Ndi Imana ya so Aburahamu, ntutinye kuko uri kumwe nanjye, kandi nzaguha umugisha, ngwize urubyaro rwawe ngiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”
26:25 Yubakayo igicaniro, yambaza izina ry’Uwiteka, abambayo ihema rye, kandi abagaragu ba Isaka bahafukura n’iriba.
26:26 Maze Abimeleki ava i Gerari, ajyana aho ari na Ahuzati incuti ye, na Fikoli umutware w’ingabo ze.