Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.”
Itangiriro 27:21
Imirongo ikikije uyu
27:20 Isaka abaza umwana we ati “Ni iki kiwukubonesheje vuba utyo, mwana wanjye?” Aramusubiza ati “Ni uko Uwiteka Imana yawe impaye ishya.”
27:21 Isaka abwira Yakobo ati “Mwana wanjye, igira hino ndakwinginze, ngukorakore, menye yuko uri umwana wanjye Esawu koko, cyangwa ko utari we.”
27:22 Yakobo yegera Isaka se, aramukorakora aravuga ati “Ijwi ni irya Yakobo, ariko ibikonjo ni ibya Esawu.”