Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n’urubyaro rwawe,
Itangiriro 28:13
Imirongo ikikije uyu
28:12 Ararota, abona urwego rushinzwe hasi rukageza umutwe mu ijuru, abamarayika b’Imana baruzamukiraho bakarumanukiraho.
28:13 Kandi Uwiteka yari ahagaze hejuru yarwo, aramubwira ati “Ndi Uwiteka Imana ya sogokuru Aburahamu, Imana ya Isaka, iki gihugu uryamyeho nzakiguha ubwawe n’urubyaro rwawe,
28:14 urubyaro rwawe ruzahwana n’umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n’iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.