Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”
Itangiriro 28:15
Imirongo ikikije uyu
28:14 urubyaro rwawe ruzahwana n’umukungugu wo hasi, uzakwira iburengerazuba n’iburasirazuba n’ikasikazi n’ikusi, kandi muri wowe no mu rubyaro rwawe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.
28:15 Dore ndi kumwe nawe, nzakurindira aho uzajya hose, kandi nzakugarura muri iki gihugu, kuko ntazagusiga ntarakora ibyo nkubwiye.”
28:16 Yakobo arakanguka aravuga ati “Ni ukuri Uwiteka ari aha hantu, nanjye nari ntabizi.”