Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremo intama z’ubugondo zose n’iz’ibitobo zose n’intama z’ibikara zose, n’ihene z’ibitobo n’iz’ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye.
Itangiriro 30:32
Imirongo ikikije uyu
30:31 Aramubaza ati “Nzaguhemba iki?” Yakobo aramusubiza ati “Nta cyo uzampemba, ahubwo nunkorera iki, nzongera nkuragirire umukumbi, nywurinde.
30:32 Uyu munsi ndaca mu mukumbi wawe wose, nkuremo intama z’ubugondo zose n’iz’ibitobo zose n’intama z’ibikara zose, n’ihene z’ibitobo n’iz’ubugondo, izimeze zityo zizaba ibihembo byanjye.
30:33 Gukiranuka kwanjye kuzamburanira gutya hanyuma: nuza kwitegereza ibihembo byanjye biri imbere yawe, ihene yose itari ubugondo cyangwa igitobo, n’intama yose itari igikara nizimbonekaho, uzazite inyibano.”