Rasheli yari yenze bya bigirwamana, abishyira mu matandiko y’ingamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose, arabibura.
Itangiriro 31:34
Imirongo ikikije uyu
31:33 Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, no mu rya Leya, no mu ya za nshoreke zombi, arazibura. Ava mu ihema rya Leya, yinjira mu rya Rasheli.
31:34 Rasheli yari yenze bya bigirwamana, abishyira mu matandiko y’ingamiya, ayicaraho. Labani asaka mu ihema hose, arabibura.
31:35 Rasheli abwira se ati “Ntundakarire databuja yuko ntaguhagurukiye, ni uko ndi mu mihango y’abakobwa.” Arasaka, abura bya bigirwamana.