Yakobo ararakara atonganya Labani aramubaza ati “Nagucumuyeho iki? Nakoze cyaha ki cyatumye unkurikira vuba vuba?
Itangiriro 31:36
Imirongo ikikije uyu
31:35 Rasheli abwira se ati “Ntundakarire databuja yuko ntaguhagurukiye, ni uko ndi mu mihango y’abakobwa.” Arasaka, abura bya bigirwamana.
31:36 Yakobo ararakara atonganya Labani aramubaza ati “Nagucumuyeho iki? Nakoze cyaha ki cyatumye unkurikira vuba vuba?
31:37 None usatse mu bintu byanjye byose, ubonye iki cyo mu byo mu rugo rwawe? Kizane hano ugishyire imbere ya bene wacu na bene wanyu, badukiranure.