Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itabanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n’umuruho w’amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangara.”
Itangiriro 31:42
Imirongo ikikije uyu
31:41 Iyo myaka uko ari makumyabiri nabaga iwawe, nagutendeyeho abakobwa bawe bombi imyaka cumi n’ine, mara imyaka itandatu nkorera umukumbi, wahinduye ibihembo byanjye incuro cumi.
31:42 Iyaba Imana ya data, Imana ya Aburahamu, iyo Isaka yubaha itabanye nanjye, ntuba warabuze kunsezerera nta cyo mfite. Imana yabonye kugirirwa nabi kwanjye n’umuruho w’amaboko yanjye, iri joro ryakeye iragukangara.”
31:43 Labani asubiza Yakobo ati “Abakobwa ni abakobwa banjye, n’abana ni abanjye, n’imikumbi ni iyanjye, ibyo ureba ibi byose ni ibyanjye. None nabasha nte kugira icyo ntwara abakobwa banjye cyangwa abana babyaye?