Isirayeli atonesha Yosefu, amukunda birusha iby’abana be bose kuko ari we yabyaye ashaje, amudodeshereza ikanzu ndende.
Itangiriro 37:3
Imirongo ikikije uyu
37:2 Uru ni rwo rubyaro rwa Yakobo. Yosefu amaze imyaka cumi n’irindwi avutse yaragiranaga na bene se intama, mu busore bwe yabanaga na bene Biluha na bene Zilupa baka se, akajya abarira se inkuru y’ibibi bakora.
37:3 Isirayeli atonesha Yosefu, amukunda birusha iby’abana be bose kuko ari we yabyaye ashaje, amudodeshereza ikanzu ndende.
37:4 Bene se bamenya yuko se amukunda birusha ibyabo bose baramwanga, ntibajya bagira ineza bamubwira.