Itangiriro 41:26

Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Inzozi ni zimwe.

Imirongo ikikije uyu

41:25 Yosefu abwira Farawo ati “Inzozi za Farawo ni zimwe: ibyo Imana igiye gukora yabibwiye Farawo.

41:26 Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Inzozi ni zimwe.

41:27 Na za nka zinanutse z’umwaku zazikurikiye ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi y’imishishi yumishijwe n’umuyaga uva iburasirazuba na yo ni imyaka irindwi. Izaba imyaka irindwi y’inzara.

Ubuhinduzi n’inkomoko