Rubeni abwira se ati “Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi, mumpe ndamwishingiye nzamukugarurira.”
Itangiriro 42:37
Imirongo ikikije uyu
42:36 Se Yakobo arababwira ati “Mungize incike: Yosefu ntakiriho, Simiyoni ntariho, none kandi murashaka kunkuraho na Benyamini! Ibyo ni jye bibayeho byose!”
42:37 Rubeni abwira se ati “Nintamukugarurira uzice abahungu banjye bombi, mumpe ndamwishingiye nzamukugarurira.”
42:38 Aramusubiza ati “Umwana wanjye ntazajyana namwe, kuko mwene nyina yapfuye akaba asigaye ari ikinege, yagirira ibyago mu nzira muzacamo, muzatuma imvi zanjye zimanukana ishavu zijya ikuzimu.”