Itangiriro 47:27

Abisirayeli batura mu gihugu cya Egiputa, mu gihugu cy’i Gosheni, baronkerayo ibintu, barororoka, bagwira cyane.

Imirongo ikikije uyu

47:26 Yosefu yandikisha iryo tegeko, riba itegeko ridakuka mu gihugu cya Egiputa na bugingo n’ubu, yuko Farawo ahabwa igice cya gatanu. Ubutaka bw’abatambyi ni bwo bwonyine butabaye ubwa Farawo.

47:27 Abisirayeli batura mu gihugu cya Egiputa, mu gihugu cy’i Gosheni, baronkerayo ibintu, barororoka, bagwira cyane.

47:28 Yakobo yongera kurama indi myaka cumi n’irindwi ari muri Egiputa, nuko imyaka Yakobo yaramye yari ijana na mirongo ine n’irindwi. Iyo ni yo myaka y’ubugingo bwe.

Ubuhinduzi n’inkomoko