Itangiriro 6:6

Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima.

Imirongo ikikije uyu

6:5 Kandi Uwiteka abona yuko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose.

6:6 Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima.

6:7 Uwiteka aravuga ati “Nzarimbura abantu naremye, mbatsembe mu isi uhereye ku muntu n’inyamaswa n’amatungo n’ibikururuka n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, kuko nicujije yuko nabiremye.”

Ubuhinduzi n’inkomoko