Kuri uwo munsi Nowa yinjirana muri ya nkuge na Shemu na Hamu na Yafeti abana be, n’umugore we, n’abakazana be, uko ari batatu.
Itangiriro 7:13
Imirongo ikikije uyu
7:12 Imvura imara iminsi mirongo ine igwa mu isi, ku manywa na nijoro.
7:13 Kuri uwo munsi Nowa yinjirana muri ya nkuge na Shemu na Hamu na Yafeti abana be, n’umugore we, n’abakazana be, uko ari batatu.
7:14 Binjiranamo n’inyamaswa zose nk’uko amoko yazo ari, n’amatungo yose nk’uko amoko yayo ari, n’ibikururuka hasi byose nk’uko amoko yabyo ari, n’ibisiga byose nk’uko amoko yabyo ari, n’inyoni zose n’ibifite amababa byose.