Itangiriro 8:21

Uwiteka ahumurirwa n’umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw’abantu, kuko gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk’uko nakoze.

Imirongo ikikije uyu

8:20 Nowa yubakira Uwiteka igicaniro, atoranya mu matungo yose no mu nyamaswa zose zitazira no mu nyoni n’ibisiga bitazira, atambira kuri icyo gicaniro ibitambo byoswa.

8:21 Uwiteka ahumurirwa n’umubabwe, Uwiteka aribwira ati “Sinzongera ukundi kuvuma ubutaka ku bw’abantu, kuko gutekereza kw’imitima y’abantu ari kubi, uhereye mu bwana bwabo, kandi sinzongera kwica ibifite ubugingo byose nk’uko nakoze.

8:22 Isi ikiriho, ibiba n’isarura, n’imbeho n’ubushyuhe, n’impeshyi n’urugaryi, n’amanywa n’ijoro, ntibizashira.”

Ubuhinduzi n’inkomoko