Kandi amaraso yanyu, amaraso y’ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw’umuntu, nzabuhorera undi muntu wese.
Itangiriro 9:5
Imirongo ikikije uyu
9:4 Ariko ntimukaryane inyama n’ubugingo bwayo, ni bwo maraso yayo. 15.23
9:5 Kandi amaraso yanyu, amaraso y’ubugingo bwanyu, sinzabura kuyahorera. Nzayahorera inyamaswa zose kandi umuntu na we nzamuhorera ubugingo bw’umuntu, nzabuhorera undi muntu wese.
9:6 Uvushije amaraso y’umuntu, amaraso ye azavushwa n’abantu, kuko Imana yaremye umuntu afite ishusho yayo.