Kubara 1:23

Ababazwe bo mu muryango wa Simiyoni baba inzovu eshanu n’ibihumbi cyenda na magana atatu.

Imirongo ikikije uyu

1:22 Bandika amavuko y’Abasimeyoni nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

1:23 Ababazwe bo mu muryango wa Simiyoni baba inzovu eshanu n’ibihumbi cyenda na magana atatu.

1:24 Bandika amavuko y’Abagadi nk’uko imiryango yabo iri, nk’uko amazu ya ba sekuru ari, babara amazina y’abagabo bose umwe umwe, bamaze imyaka makumyabiri bavutse cyangwa isāga, ababasha gutabara bose.

Ubuhinduzi n’inkomoko