Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayi bari bariyo. Heburoni hamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.
Kubara 13:22
Imirongo ikikije uyu
13:21 Nuko barazamuka batata icyo gihugu bahereye mu butayu bwa Zini, bageza i Rehobu ihereranye n’urugabano rw’i Hamati.
13:22 Barazamuka banyura Negebu, bagera i Heburoni, Abānaki na Ahimani na Sheshayi na Talumayi bari bariyo. Heburoni hamaze imyaka irindwi hubatswe, Sowani yo muri Egiputa irubakwa.
13:23 Bagera mu gikombe cya Eshikoli, batemayo ishami ririho iseri rimwe ry’inzabibu, abantu babiri bariheka ku giti, kandi bazana ku makomamanga no ku mbuto z’imitini.