“ ‘Kandi ituro ry’ibyokunywa uturana na cyo ribe igice cya kabiri cya hini ya vino. Bibe amaturo akongorwa n’umuriro y’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
Kubara 15:10
Imirongo ikikije uyu
15:9 ugitamba aturane na cyo ituro ry’ibice bya cumi bitatu bya efa y’ifu y’ingezi yavuganywe n’igice cya kabiri cya hini y’amavuta ya elayo.
15:10 “ ‘Kandi ituro ry’ibyokunywa uturana na cyo ribe igice cya kabiri cya hini ya vino. Bibe amaturo akongorwa n’umuriro y’umubabwe uhumurira Uwiteka neza.
15:11 “ ‘Uko abe ari ko bikorwa ku kimasa cyose, no ku isekurume y’intama yose, no ku mwana w’isekurume w’intama cyangwa w’ihene wose.