“Kandi ibi ni ibyawe: amaturo Abisirayeli bazerereza yose n’ayo bazazunguza yose, nyaguhanye n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Udahumanye wese wo mu b’inzu yawe ajye ayaryaho.
Kubara 18:11
Imirongo ikikije uyu
18:10 Ujye ubirīra ahantu hera cyane, umuhungu wese wo muri mwe ajye abiryaho, bikubere ibyera.
18:11 “Kandi ibi ni ibyawe: amaturo Abisirayeli bazerereza yose n’ayo bazazunguza yose, nyaguhanye n’abahungu bawe n’abakobwa bawe. Iryo ni itegeko ritazakuka iteka. Udahumanye wese wo mu b’inzu yawe ajye ayaryaho.
18:12 “Imiganura bazazanira Uwiteka, ibirushaho kuba byiza by’amavuta ya elayo n’inzabibu n’impeke, ni wowe nyihaye.