Abo ni bo babazwe mu Bisirayeli nk’uko amazu ya ba sekuru ari. Ababazwe bo mu cyiciro bose nk’uko imitwe yabo yari iri, bari uduhumbi dutandatu n’ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.
Kubara 2:32
Imirongo ikikije uyu
2:31 Ababazwe bo mu cyiciro cya Dani bose, bari abagabo agahumbi n’inzovu eshanu n’ibihumbi birindwi na magana atandatu. Abo abe ari bo basezera abandi bahereranye n’amabendera y’ababo.”
2:32 Abo ni bo babazwe mu Bisirayeli nk’uko amazu ya ba sekuru ari. Ababazwe bo mu cyiciro bose nk’uko imitwe yabo yari iri, bari uduhumbi dutandatu n’ibihumbi bitatu na magana atanu na mirongo itanu.
2:33 Ariko Abalewi ntibabaranwa n’Abisirayeli, uko Uwiteka yategetse Mose.