Kubara 28:15

Kandi mujye mutambira Uwiteka n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa na byo.

Imirongo ikikije uyu

28:14 Aya abe ari yo aba amaturo y’ibyokunywa aturanwa na byo: igice cya kabiri cya hini ya vino gituranwe n’ikimasa cyose, igice cya gatatu cya hini gituranwe na ya sekurume y’intama, igice cya kane cya hini gituranwe n’umwana w’intama wose. Ibyo abe ari byo biba ibitambo byo koswa mu mboneko z’amezi, uko ukwezi gutashye mu mwaka wose.

28:15 Kandi mujye mutambira Uwiteka n’isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha, cyongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa na byo.

28:16 “‘Mu kwezi kwa mbere ku munsi wako wa cumi n’ine, hajye habaho Pasika y’Uwiteka.

Ubuhinduzi n’inkomoko