Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
Kubara 29:28
Imirongo ikikije uyu
29:27 Muturane n’ibyo bimasa n’ayo masekurume y’intama n’abo bana b’intama, amaturo y’ifu n’ay’ibyokunywa yo kuri byo nk’uko umubare wabyo uri, nk’uko byabwirijwe.
29:28 Kandi mutambe isekurume y’ihene ho igitambo gitambirwa ibyaha. Byongerwe ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba, no ku maturo y’ifu no ku y’ibyokunywa aturanwa na byo.
29:29 “‘Ku munsi wa gatandatu mujye mutamba ibimasa by’imisore umunani n’amasekurume y’intama abiri, n’abana b’intama b’amasekurume cumi na bane bataramara umwaka, bidafite inenge.