“‘Ku munsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, mwibabaze imitima, ntimukagire umurimo mukora.
Kubara 29:7
Imirongo ikikije uyu
29:6 Byongerwe ku bitambo byoswa bijya bitambwa mu mboneko z’ukwezi no ku maturo y’ifu aturanwa na byo, no ku bitambo byoswa bitambwa ubudasiba no ku maturo y’ifu aturanwa na byo, no ku maturo y’ibyokunywa aturanwa n’ibyo byose nk’uko byabwirijwe. Ibyo ni ibitambo by’umubabwe bitambirwa Uwiteka bigakongorwa n’umuriro.
29:7 “‘Ku munsi wa cumi w’uko kwezi kwa karindwi mujye muteranira kuba iteraniro ryera, mwibabaze imitima, ntimukagire umurimo mukora.
29:8 Ariko mujye mutambira Uwiteka ibitambo byoswa by’umubabwe, by’ikimasa cy’umusore n’isekurume y’intama, n’abana b’intama b’amasekurume barindwi bataramara umwaka, mubitambe bidafite inenge.