Kubara 36:2

bati “Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihugu ubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi databuja yategetswe n’Uwiteka guha abakobwa ba Selofehadi mwene wacu, gakondo ye.

Imirongo ikikije uyu

36:1 Abatware b’amazu ya ba sekuru y’umuryango w’abuzukuruza ba Gileyadi mwene Makiri wa Manase, wo mu miryango y’Abayosefu, bigira hafi bavugira imbere ya Mose n’abakomeye, ni bo batware b’amazu ya ba sekuruza y’Abisirayeli,

36:2 bati “Uwiteka yategetse databuja kugabanisha igihugu ubufindo, agiha Abisirayeli ho gakondo. Kandi databuja yategetswe n’Uwiteka guha abakobwa ba Selofehadi mwene wacu, gakondo ye.

36:3 Kandi nibarongorwa n’umuntu wese wo mu yindi miryango y’Abisirayeli, gakondo yabo izakurwa kuri gakondo ya ba sogokuruza, yongerwe kuri gakondo y’umuryango bazashakamo. Nuko izaba ikuwe ku mugabane wa gakondo yacu.

Ubuhinduzi n’inkomoko