Kubara 4:15

Aroni n’abana be nibamara gutwikīra iby’Ahera n’ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa. “Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry’ibonaniro.

Imirongo ikikije uyu

4:14 bagishyireho ibintu byacyo byose bakoresha imirimo yacyo, ibintu bishyirwamo umuriro w’amakara, n’ibyuma by’ingobe byarura inyama, n’ibintu bayoza ivu, n’inzabya n’ibintu by’igicaniro byose. Bakirambureho igicirane cy’impu za tahashi kigitwikīre, baseseke imijisho mu bifunga byacyo.

4:15 Aroni n’abana be nibamara gutwikīra iby’Ahera n’ibikoresherezwaho byose, abantu bagiye kubambūra, maze Abakohati babone kuza kubiremērwa. Ariko ntibagakore ku byera badapfa. “Ibyo abe ari byo Abakohati baremērwa byo mu ihema ry’ibonaniro.

4:16 “Kandi ibyo Eleyazari mwene Aroni umutambyi arindishwa, bibe amavuta ya cya gitereko cy’amatabaza, n’umubavu mwiza w’ikivange, n’ituro ry’ifu ritaburaho, n’amavuta ya elayo yo gusīga, kandi arindishwe n’ubuturo bwera bwose n’ibiburimo byose, Ahera n’ibintu byaho.”

Ubuhinduzi n’inkomoko