Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende.
Kubara 9:19
Imirongo ikikije uyu
9:18 Itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturo bwera, bakimaraga aho babambye amahema.
9:19 Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende.
9:20 Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ry’Uwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa.