Kuva 12:4

Kandi niba inzu ari nto itari bumare umwana w’intama, asangire n’umuturanyi we bahereranye, bawufatanye uko umubare w’abantu uri, uko imirīre y’umuntu wese iri abe ari ko muzabara umubare w’abasangira umwana w’intama.

Imirongo ikikije uyu

12:3 Mubwire iteraniro ry’Abisirayeli ryose, ku wa cumi w’uku kwezi umuntu wese yiyendere umwana w’intama, uko amazu ya ba se ari, umwana w’intama umwe mu nzu imwe.

12:4 Kandi niba inzu ari nto itari bumare umwana w’intama, asangire n’umuturanyi we bahereranye, bawufatanye uko umubare w’abantu uri, uko imirīre y’umuntu wese iri abe ari ko muzabara umubare w’abasangira umwana w’intama.

12:5 Umwana w’intama wanyu (cyangwa umwana w’ihene) ntuzagire inenge, uzabe isekurume itaramara umwaka, muzawukure mu ntama cyangwa mu ihene.

Ubuhinduzi n’inkomoko