Farawo yinangiye ngo yange kuturekura, Uwiteka yica uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa: imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. Ni cyo gituma njya ntambira Uwiteka uburiza bwose bw’ibigabo, ariko imfura z’abahungu banjye zose njya nzicungura.’
Kuva 13:15
Imirongo ikikije uyu
13:14 Kandi umwana wawe nakubaza mu gihe kizaza ati ‘Ibi ni ibiki?’ Uzamusubize uti ‘Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa, mu nzu y’uburetwa.
13:15 Farawo yinangiye ngo yange kuturekura, Uwiteka yica uburiza bwose bwo mu gihugu cya Egiputa: imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. Ni cyo gituma njya ntambira Uwiteka uburiza bwose bw’ibigabo, ariko imfura z’abahungu banjye zose njya nzicungura.’
13:16 Uwo muhango uzabe nk’ikimenyetso gishyizwe ku kuboko kwawe kandi nk’ibishyizwe mu ruhanga rwawe hagati y’amaso yawe, kuko Uwiteka yadukuje amaboko muri Egiputa.”