Mose ajyana amagufwa ya Yosefu, kuko yari yararahirije Abisirayeli indahiro ikomeye ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyana amagufwa yanjye nimuva ino.”
Kuva 13:19
Imirongo ikikije uyu
13:18 Ahubwo Imana ibagendesha ibizigu, ibacishije mu nzira inyura mu butayu ikajya ku Nyanja Itukura, Abisirayeli bava mu gihugu cya Egiputa bafite intwaro.
13:19 Mose ajyana amagufwa ya Yosefu, kuko yari yararahirije Abisirayeli indahiro ikomeye ati “Imana ntizabura kubagenderera, namwe muzajyana amagufwa yanjye nimuva ino.”
13:20 Bava i Sukoti babamba amahema muri Etamu, aho ubutayu butangirira.