“Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe? Ni iyihe ihwanye nawe? Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro, Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza!
Kuva 15:11
Imirongo ikikije uyu
15:10 Wahuhishije umuyaga wawe inyanja irabarengera: Barokera nk’icyuma cy’isasu mu mazi y’umuvumba.
15:11 “Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye nawe? Ni iyihe ihwanye nawe? Kwera kwawe ni ko kuguhesha icyubahiro, Ishimwe ryawe rituma abantu bagutinya kuko ukora ibitangaza!
15:12 Warambuye ukuboko kw’iburyo isi irabamira.