Kandi Miriyamu umuhanuzikazi mushiki wa Aroni, ajyana ishako, abagore bose barasohoka bamukurikira bafite amashako babyina.
Kuva 15:20
Imirongo ikikije uyu
15:19 Kuko amafarashi ya Farawo yajyananye mu nyanja n’amagare ye, n’abahetswe n’amafarashi be, Uwiteka agasubiza amazi y’inyanja ahayo akabirengera, ariko Abisirayeli bo bagaca hagati mu nyanja nko ku butaka.
15:20 Kandi Miriyamu umuhanuzikazi mushiki wa Aroni, ajyana ishako, abagore bose barasohoka bamukurikira bafite amashako babyina.
15:21 Miriyamu akabikiriza ati “Muririmbire Uwiteka kuko yanesheje bitangaje, Ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja.”