Kandi utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana n’inyangamugayo, banga impongano. Ubahe ubutware bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.
Kuva 18:21
Imirongo ikikije uyu
18:20 kandi ujye ubigisha amategeko yayo n’ibyo yategetse, ujye ubereka inzira bakwiriye gucamo n’imirimo bakwiriye gukora.
18:21 Kandi utoranye mu bantu bose abashoboye ubucamanza, bubaha Imana n’inyangamugayo, banga impongano. Ubahe ubutware bamwe batware igihumbi igihumbi, abandi ijana ijana, abandi mirongo itanu itanu, abandi icumi icumi.
18:22 Bajye bacira abantu imanza ibihe byose kandi urubanza rukomeye rwose bajye barukuzanira, ariko urubanza rworoheje abe ari bo baruca. Ni ho uziyorohereza umuruho, na bo bazajya bafatanya nawe.