“Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n’urubanza.
Kuva 21:28
Imirongo ikikije uyu
21:27 Kandi nakubita umugurano we w’umugabo cyangwa w’umugore akamukura iryinyo, amuhe umudendezo kuko amukuye iryinyo.
21:28 “Inka niyica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka ntikabure kwicishwa amabuye kandi ntikaribwe, ariko nyirayo ntazagibweho n’urubanza.
21:29 Ariko niba iyo nka yari isanzwe yica bakaba barabibwiye nyirayo ntayirinde, ikica umugabo cyangwa umugore agapfa, iyo nka yicishwe amabuye, nyirayo na we bamwice.