Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe y’ihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe y’ihongerero.
Kuva 25:20
Imirongo ikikije uyu
25:19 Ureme umukerubi umwe mu mutwe umwe, n’undi mu wundi, bacuranwe n’intebe y’ihongerero mu mitwe yayo yombi.
25:20 Abo bakerubi batande amababa yabo hejuru ngo bayakingiririshe iyo ntebe y’ihongerero, berekerane, barebe iyo ntebe y’ihongerero.
25:21 Ushyire iyo ntebe y’ihongerero kuri ya sanduku, uyishyiremo Ibihamya nzaguha.