Kuva 28:11

Uko umukebyi wo ku mabuye akeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, abe ari ko wandikisha gukeba kuri ayo mabuye yombi amazina y’abana ba Isirayeli, uyakwikire mu izahabu, iyakomeze.

Imirongo ikikije uyu

28:10 Amazina ya batandatu uyandike ku ibuye rimwe, n’amazina y’abandi batandatu uyandike ku rindi, uko ubukuru bwabo bukurikirana.

28:11 Uko umukebyi wo ku mabuye akeba ku ibuye rishyiraho ikimenyetso, abe ari ko wandikisha gukeba kuri ayo mabuye yombi amazina y’abana ba Isirayeli, uyakwikire mu izahabu, iyakomeze.

28:12 Ushyire ayo mabuye yombi kuri ya mishumi ya efodi yo ku ntugu, abere Abisirayeli amabuye yo kwibukwa. Aroni ajye yambara amazina y’abana ba Isirayeli ku ntugu ze zombi, ayajyane imbere y’Uwiteka kuba urwibutso.

Ubuhinduzi n’inkomoko