“Aroni azajye yambara ku mutima we amazina y’abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama uko yinjiye Ahera, abe urwibutso rubibukisha imbere y’Uwiteka ubudasiba.
Kuva 28:29
Imirongo ikikije uyu
28:28 Kandi uwo mwambaro wo ku gituza bazawufatanishe ku mpeta zo kuri efodi, agashumi kaboheshejwe ubudodo bw’umukara wa kabayonga gaciye mu mpeta zo kuri wo, kugira ngo ube kuri wa mushumi wa efodi waboshywe n’abahanga, uwo mwambaro wo ku gituza we gupfundurwa kuri efodi.
28:29 “Aroni azajye yambara ku mutima we amazina y’abana ba Isirayeli ari kuri uwo mwambaro wo ku gituza wo kūngurisha inama uko yinjiye Ahera, abe urwibutso rubibukisha imbere y’Uwiteka ubudasiba.
28:30 Kandi uzashyire Urimu na Tumimu imbere muri uwo mwambaro wo ku gituza zo kūngurisha inama, bibe ku mutima wa Aroni uko yinjiye imbere y’Uwiteka. Aroni azajye yambara ku mutima we ibyūngurisha inama z’Abisirayeli, abijyane imbere y’Uwiteka ubudasiba.