“Abana ba Aroni uzababohere amakanzu abanza ku mubiri, ubabohere n’imishumi n’ingofero, bibe ibyo kubatera icyubahiro n’umurimbo.
Kuva 28:40
Imirongo ikikije uyu
28:39 “Kandi ikanzu ibanza ku mubiri, uzayiboheshe ubudodo bw’igitare bwiza igire amabara y’ibika, n’igitambaro cyo kuzingirwa mu mutwe ukiboheshe ubudodo bw’ibitare byiza, ubohe n’umushumi, abahanga b’ibyo bawudodeho amabara.
28:40 “Abana ba Aroni uzababohere amakanzu abanza ku mubiri, ubabohere n’imishumi n’ingofero, bibe ibyo kubatera icyubahiro n’umurimbo.
28:41 Iyo myambaro yose uzayambike Aroni mwene so n’abana be hamwe na we, ubasīge ubereze umurimo wabo, ubānyērēze kugira ngo bankorere umurimo w’ubutambyi.