Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe.
Kuva 31:14
Imirongo ikikije uyu
31:13 “Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo kimenyetso hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza.
31:14 Nuko mujye muziririza isabato kuko ari iyera kuri mwe, uyiziruye ntakabure kwicwa. Umuntu wese uzagira umurimo akora kuri yo azakurwe mu bwoko bwe.
31:15 Mu minsi itandatu abe ari mo imirimo ijya ikorwa, ariko uwa karindwi ni isabato yo kuruhuka yerejwe Uwiteka. Uzagira umurimo akora ku munsi w’isabato ntakabure kwicwa.