“Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw’umuganura w’isarura ry’ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura rya byose wo ku iherezo ry’umwaka.
Kuva 34:22
Imirongo ikikije uyu
34:21 “Mu minsi itandatu ujye ukora, ariko ku wa karindwi ujye uruhuka, no mu ihinga no mu isarura ujye uwuruhukaho. 5.13-14
34:22 “Kandi ujye uziririza umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, uw’umuganura w’isarura ry’ingano, kandi ujye uziririza umunsi mukuru w’isarura rya byose wo ku iherezo ry’umwaka.
34:23 “Uko umwaka utashye, abagabo bo muri mwe bose bajye baboneka imbere y’Umwami Uwiteka Imana y’Abisirayeli, ibihe bitatu.