Kuva 34:29

Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n’Uwo bavuganye.

Imirongo ikikije uyu

34:28 Amaranayo n’Uwiteka iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine, atarya umutsima atanywa amazi. Uwiteka yandika kuri bya bisate by’amabuye amagambo y’isezerano. Ni yo ya mategeko uko ari icumi.

34:29 Mose amanuka umusozi Sinayi afashe mu maboko ibyo bisate byombi biriho Ibihamya, nuko amanutse uwo musozi ntiyamenya yuko mu maso he harabagiranishijwe n’Uwo bavuganye.

34:30 Aroni n’Abisirayeli bose barebye Mose babona mu maso he harabagirana, batinya kumwigira hafi.

Ubuhinduzi n’inkomoko