Luka 13:15

Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira?

Imirongo ikikije uyu

13:14 Ariko umutware w’isinagogi arakazwa n’uko Yesu akijije umuntu ku isabato, abwira abantu ati “Hariho iminsi itandatu ikwiriye gukorerwamo imirimo, abe ari yo muzamo mukizwe hatari ku munsi w’isabato.”

13:15 Umwami Yesu aramusubiza ati “Mwa ndyarya mwe, mbese umuntu wese muri mwe ntazitura inka ye cyangwa indogobe ye, ayikura mu kiraro ku isabato, akayijyana akayuhira?

13:16 Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n’umunani aboshywe na Satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w’isabato?”

Ubuhinduzi n’inkomoko