“Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabakire mu buturo bw’iteka.
Luka 16:9
Imirongo ikikije uyu
16:8 “Nuko shebuja ashima icyo gisonga kibi kuko cyakoze iby’ubwenge, kuko abana b’iyi si ari abanyabwenge mu byo ku ngoma yabo kuruta abana b’umucyo.
16:9 “Kandi ndababwira nti ‘Ubutunzi bubi mubushakisha incuti, kugira ngo nibushira bazabakire mu buturo bw’iteka.
16:10 Ukiranuka ku cyoroheje cyane, aba akiranutse no ku gikomeye. Kandi ukiranirwa ku cyoroheje cyane, aba akiraniwe no ku gikomeye.