Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Bagabana imyenda ye barayifindira.
Luka 23:34
Imirongo ikikije uyu
23:33 Nuko bageze ahitwa i Nyabihanga, bamubambanaho n’abo bagome, umwe iburyo bwe n’undi ibumoso.
23:34 Yesu aravuga ati “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora.” Bagabana imyenda ye barayifindira.
23:35 Abantu barahagarara bareba. Abatware na bo baramukoba cyane bati “Yakijije abandi, ngaho na we niyikize niba ari we Kristo watoranijwe n’Imana.”