“Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza.
Luka 6:43
Imirongo ikikije uyu
6:42 Wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Mwene data, henga ngutokore agatotsi kari mu jisho ryawe’, nawe nturebe umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza wikuremo umugogo uri mu jisho ryawe, abe ari ho ubona uko utokora agatotsi kari mu jisho rya mwene so.
6:43 “Kuko ari nta giti cyiza cyera imbuto mbi, cyangwa igiti kibi cyera imbuto nziza.
6:44 Igiti cyose kimenyekanishwa n’imbuto zacyo: ntibasoroma imbuto z’umutini ku mugenge, cyangwa imizabibu ku mufatangwe.